Nelson Madiba Mandela (1) :

Nelson Madiba Mandela yari umunyapolitiki n'impirimbanyi ku burenganzira bwa muntu, akaba yaramenyekanye nk'umuntu wabashije kurwanya ivanguraruhu rya Apartheid ryakorerwaga abirabura bo muri Afurika y'epfo bikaba aribyo byamugize intwari ku isi yose ndetse akaba yarabaye perezida wa mbere w'umwirabura w'iki gihugu.

Yavutse tariki 18 Nyakanya (ukwezi kwa 7) mu 1918, avukira mu cyaro cya Mvezo ho muri Umtata, akaba yarahawe izina rya Rolihlahla rikaba ari ijambo ryo mu kirimi cya Xhosa rivuga "gatezabibazo", ariko nyuma aza no kongeraho izina rya Madiba, arikomora mu bwoko bwe.

Izina Mandela akaba yararikuye kuri sekuru wari umuhungu w'umwami Ngubengcuka wayoboraga mu duce twa Transkei.

Mandela yakuranye na bashiki be 2, mu cyaro cya Qunu aho mama we yakomokaga, akaba yarakundaga gukorakoranya abantu b'abasore b'urungano.

Ababyeyi be bose ntibari bazi gusoma no kwandika, ariko nk'abakirisitu b'abametodisiti (Methodiste) nyina yamujyanye mu ishuri afite imyaka 7 y'amavuko.

Nyuma yo kubatizwa muri iri dini, umwarimu wamwigishaga yamuhaye izina rya "Nelson" nk'izina rya gikirisitu, niko kwitwa Nelson Rolihlahla Mandela ndetse wongereyeho Madiba.

Arangije amashuri abanza n'ayisumbuye, Mandela yize Kaminuza muri University College of Fort Hare, aza kuhirukanwa maze akomereza muri University of South Africa.

Akirangiza yatangiye gukora nk'ushinzwe umutekano mu birombe by'amabuye y'agaciro.

Aha yahakoraga aniga amategeko muri University of the Witwatersrand, aho yaje gukura impamyabushobozi mu mategeko nyuma y'imyaka irenga mirongo ine ahiyandikishije kuko yabonye iyi mpamyabushobozi ari muri gereza mu w' i 1989.

Nelson Mandela yinjiye mu ishyaka ryaharaniraga uburenganzira bw'abirabura ANC (African National Congress) mu w' 1944 aho yahise ashinga umutwe w'urubyiruko w'iryo shyaka.

Muri uwo mwaka kandi, yashatse umugore we wa mbere Evelyn Mase banabyaranye abana bane.

Uwo mugore we baje gutandukana mu w'i 1958.

Yari umusore w'intarumikwa, dore ko yanakinaga umukino njyarugamba w'ibikonjo (Box). .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji Nelson Madiba Mandela (2)